Itoze

Ibibazo by'ikizamini cy'amategeko y'umuhanda mu Rwanda

Witoze ibibazo by'ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu Rwanda, buri kimwe kifite igisubizo nyacyo. Ni ubuntu.

Tangira kwitoza ku buntu

Ibibazo 60 byo kwitoza

  1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
  2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa:
  3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
  4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
  5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka
  6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
  7. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
  8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
  9. Kunyuranaho bikorerwa:
  10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa
  11. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za senmetero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
  12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
  13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
  14. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
  16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe
  17. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
  18. Ikinyabiziga ngishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
  19. Ubugari bwa remoriki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
  20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
  21. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihageze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
  22. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira
  23. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiyeushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye,bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihonibyumvikanira mu ntera:
  24. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
  25. Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
  26. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugaribw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwen’ibinyabiziga bikurikira:
  27. Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
  28. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
  29. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
  30. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
  31. Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
  32. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
  33. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
  34. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
  35. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
  36. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
  37. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
  38. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni
  39. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira
  40. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira
  41. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni
  42. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni
  43. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira
  44. Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira
  45. Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira
  46. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira
  47. Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira
  48. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare 
  49. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye
  50. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira
  51. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye
  52. Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora
  53. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira
  54. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza
  55. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira
  56. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose
  57. Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira
  58. Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira
  59. Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira
  60. Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabizigaho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira