Ikizamini cy'amategeko y'umuhanda
Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira
- Imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
- Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo✓
Igisubizo nyacyo: Nta gisubizo cy’ukuri kirimo